Depite Mudidi Emmanuel na Senateri Tito
Rutaremara n’umupfakazi witwa Mukamutende Isabel batangiye kuburana mu Rukiko
Rukuru kuri uyu wa Kane, bapfa ikibanza cya metero kare 912 giherereye mu
Kagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.
Depite Mudidi na Senateri Tito bavuga
ko Mukamutende yabahuguje ikibanza bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge
nk’uko Me Rukundo Emile wunganira aba bagabo bombi yabitangaje mu Rukiko Rukuru
naho Mukamutende we akavuga ko iki kibanza ari icye guhera mu mwaka w’1982
nk’uko ibyangombwa by’ubutaka Mukamutende afite bibigaragaza.
Iki kibazo kimaze imyaka igera kuri 12
kibahanganishije cyazanywe mu Rukiko Rukuru na Mukamutende nyuma y’aho aboneye
imyanzuro y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge imusaba ko yasubiza mu gihe
kitarenze iminsi 15 ibyangombwa by’ubutaka mu Kigo cy’igihugu cy’ubutaka
bigahindurwa, kuko ubutaka yiyandikishijeho bwose atari ubwe.
Iburanisha ryatangiye buri ruhande
rugaragaza ingingo abacamanza bakwigana ubushishozi, kuko arizo zishobora
kuzaba imbogamizi y’imigendekere myiza y’urubanza.
Me Rukundo Emile wunganira Senateri
Tito na Depite Mudidi yatangiye agaragaza ko Mukamutende yahuguje abakiriya be,
ko nta shingiro afite yo kujuririra uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko
rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gihe atigeze arwitaba.
Me. Rukundo yakomeje avuga ko ikibanza
nimero 5,664 cya Depite Mudidi na Senateri Tito nta hantu gihuriye na gato
n’ikibanza nimero 2,841 cya Mukamutende, asaba ko bakwiye kurenganurwa
bakandikwa ku kibanza cyabo.
Me. Uwamungu Vianney wunganira
Mukamutende we yasabye urukiko ko rwabanza rugakurikirana neza niba Mukamutende
yaba yarigeze atumizwa mu rubanza byibuza umunsi umwe, hakamenyekana ko Urukiko
rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaraburanishije urubanza Mukamutende atabizi,
akabimenya haciyemo umwaka urenga imyanzuro yarafashwe.
Me Uwamungu yakomeje asaba urukiko ko
yabaza impamvu Me. Rukundo ashingiraho avuga ko Mukamutende nta shingiro afite
ryo kujurira, kandi buri muntu abyemererwa n’amategeko mu gihe atanyuzwe.
Me Uwamungu wunganira Mukamutende
yakomeje asaba urukiko ko rwakwigana ubushishozi imyanzuro y’urubanza
rwisumbuye rwa Nyarugenge, bakareba uburyo ikubiyemo kwivuguruza ndetse aho
bavuga ko bambuwe ikibanza kiri mu murenge wa Rugenge, Akarere ka Kicukiro
n’ibindi.
Urukiko rwatangaje ko imyanzuro y’ibyo
ababuranyi bombi bagaragaje izasomwa kuwa 18 Mata 2014.
Mukamutende avuga ko yatuye aho aburana
muri 1982, ibyangombwa bya burundu abibona mu mwaka 1989.

No comments:
Post a Comment